Inka ya Musoni (II) :

Mugabo wesa ingogo mu igugu
Wa Rugenerambuga rwa Ngoboka
Inkuba yabyawe n' inkaburano
Izira kubangira amarere
Igasa na Rwabugiri n' inkesha

N' ingendo ashinguranye ingoga
N' ingingo Imana yamugoroye
N' ingoma zizihiye iyo ngoro
N' impembe z' umuronko w' imbibi
Na mpiri yaje ashoreye imfizi

N' impunga itikanga impuruza
N' amariza y' Impangazamihigo
N' umutware washinzwe inkiko.
N' ishimwe ry' abanyarugerero
N' iraba n' ikamba ryera

N'amakuza atendeye ku nti
N' ingondo asesuyeho ingeyo
N' impundu zavanze n' ingoma
N' ibigwi asangiye na Ntayozisa
N' irembo ritaha inyamibwa

N' amakombe asanze i Buganza
N' amarere avanze n' ubukana
N' amagana akomoje Mwezi
N' iyindi ngabe yiyungukiye
No kuba umwami bimwizihiye

Akazira kumva undi waryitwa
Agira ngo igihugu cyitwe icy'umwe
Ikigeni yenze ingoma abikwiye
Iramugaragaje Imana irema inka
Uburyo abasumbya ijuru nk'ijuru

Ntiwahakana ko yaremwe n'enye
Zamuteraniye ku mubiri
Zamuraraniye umugambi
Aje no kuzuzurira na neza
Ntiyazigorera mu iremero

Izigisha kurema abami
I Rwanda twese twita Rugira
Ni yo yabanje gushyiraho iminwe
Iyindi Mana yaremye Indamutsa
Ibonye urwo rugero

Ntizatanya zinyuze inzira imwe
Iyindi Mana yaremye inyamibwa
Imwambika imitako ku mubiri
Imaze kumwanamizaho urubera
Ibona ayibera Rutayoberana

Ihita mu bana b' Inyarubuga
Aba ari we iha umuturano w'ingabe
Aragumya yurirwa n' ishengero
N' ingoma yambitswe n' ubwema
Imuha umutagara w' inyamivugo

Impundu ziba inyange i Rwamiko
Imana zimugize Rwabugiri
Atereka imfizi kwa Rwogera
Abarirwa ishyamba ko ririmo ishya
Umwami ntiyakerereza ingabo

Ingangurarugo azigenda imbere
Umwiru avugije Rukambura
Yibuka umurimo w' Umwendeye
Akeza ingango yarayemo isa
Abamburwa n' umurishyo w' ibihubi

Yumva Ibihogo birangira
Umwami amaze kwerekwa inyambo
Impundu azigabana Gishari
Isake ntiyarushya ayumviriza
Akaba yaraje inkuge mu cyambu

Impundu ziba inyange i Buganza
Zirinda zishyira i Rwamagana
Ziba urwanaga i Buganza
Zivuga ku Muringa wa Rubona
Zivuga ku murenge wa Gorora

Zivuga ku Murambi wa Gikoma
Zivuga mu ibuga rya Kivuba
Zivuga i Humure ry' iheru
Ziba urwanaga mu Rutagara
Barazumva abari ku Kibenga

Zirahanika kwa Rutarindwa
Zivuga ku mutwe wa Remera
I Gatsibo barazimusanganiza
Umwami uberwa n' amaribori
Akaba yakumbuye urugerero

Bashumishe Urukerereza
Arambagire agana ingabo Runyinya
Zaganije n' i Rubambantare
Asanga azirimo Rwamurenzi
Ageretse inkoni itagwabira amashyo

Agaruye ingunda utarushya kubara
Ahinduye Ingaju ku muheto
Acaniye ziminuye i Mushongi
Ateranyije imitwe y' ibikumba
Arunduye ibiraro i Mubari

Asaguye amagana ku bihumbi
Arahira amabuga yejereje inka
Afukuye Gahurura yabaye iye
Nta wamusiganya umurambi
Aba yashotse agakuba amariba

Umwami utihunza mu mihigo
Ni bwo asanze amapfizi aroha
Izuba rizima akerekana inka
Amurika n' abakebesha inama
Baramenyera baba aho ategetse

Umwami wimye ibinyurabose
Uzira kurembera umwimirizi
Ahari data ava inda imwe n' inkuba
Inkiko zose ni we zirahira
Nta muhinza ataranihura

None kandi yahamije imbuga
Si ugukabiriza k' umuhanga
Inyamibwa aratira Abanyamahame
Ibyirutse ari Insezeraminyago.